Yaraye Rwantambi :

Kuvuga ngo «Naka yaraye rwantambi cyangwa arasa n'uwaraye rwantambi», byakomotse kuri Sekayange ka Nyakazana mu Mvejuru (Butare), ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ahayinga umwaka w' i 1700.

Iyo babonye umuntu umerewe nabi afite umukokwe w'inzara n'inyota ni bwo bavuga, bati : «Naka arasa n'uwaraye Rwantambi»

Iryo zina Rwantambi, ni iry'umugezi wo mu Burundi wabaga hafi y'urugerero rw'Abarundi rwari ruteganye n'urw'Abanyarwanda rwabaga i Gaharanyonga.

Gaharanyonga iyo, ni yo bacyurira abana bakubirije baka amata imburagihe, bakabatwama bagira, ngo «Mbese uraka amata nk'uziviriye i Gaharanyonga kuzihakirwa?

Iyi mvugo rero yadutse ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ubwo Abarundi bari bateye inkiko z'u Rwanda mu gitero bise icy'inzora.

Bari basezeranye gutera u Rwanda barebye inzora y'ukwezi.

Bati «Umurundi wese uzabona ukwezi kuzoye azatere mu Rwanda.»

Nuko Abarundi bahuza umugambi, ukwezi kuzoye batera inkiko zose zihereranye n'i Burundi.

Batera iy'Indilira mu Buyenzi, batera iya Mututu mu Mayaga, batera iya Nyaruhengeri n'iya Bashumba.

Gusa baje kuneshwa impande zose z'inkiko bateye , ndetse n'umugaba w'ingabo zabo witwaga Makungu yicirwa n'Umunyarwanda Rugimbana kuri Nyakizu mu Bashumba.

Uwo Makungu yari yarasezeranye ko namara gutsinda u Rwanda azatabaruka yirabye ingwa ya Nyakizu (ikigugu cy'ingwa yera cyane kugeza n'ubu).

Urugerero rw'i Nyaruteja rero runesha Abarundi, Abanyarwanda barabirukana babarenza ku mupaka, babacisha no ku Rugerero rwabo.

Babonye babacishije ku Rugerero rwabo barahimbarwa bagumya kubirukana.

Abarambiwe bakisubirira inyuma bagaruka i Rwanda.

Icyo gihe Abarundi birukanwaga n'umutwe w'ingabo z'u Rwanda witwaga Imvejuru.

Bakomeza kubiruka inyuma iminsi ibiri.

Bigeze aho, Abarundi barabahindukirana kuko babonye hasigaye Imvejuru mbarwa, kubera ko bamwe bagiye barambirwa bakisubirira inyuma.

Ni n'aho hakomotse wa mugani baca, ngo «Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba», n'undi ngo : «Ubugabo butagaruka babwita ububwa!»

Abarundi rero barongera bambikana n'Imvejuru barazitatanya ; bamwe barabica, abasigaye bihisha mu bihuru, abandi barambuka baza mu Rwanda.

Bageze mu Rwanda, abasigaye bakababaza bati «Naka ari he?» bagasubiza bati «yarapfuye!»

Ubwo hariho umukecuru mu Mvejuru witwaga Nyakazana, yari afite umuhungu w'intwari witwaga Sekayange, araza abaza abatabarutse, ati «Ingogo, ari he ? (ikivugo cya Sekayange).»

Bati «Ubanza yarapfuye!» Ati «Yagiye afite iki?» Bati «yari afite umuheto yiruka agana ishyamba.»

Nyakazana ati «Nzamuheba rihiye!» Yashakaga kuvuga ko ubwo yacikanye umuheto agana ishyamba nta murundi wamuhangara awufite ; ni cyo yavugiye, ati «Nzamuheba rihiye»

Biba aho, haciyeho iminsi Sekayange arabunguka.

Nyakazana amukubise amaso, amusangana inzara ndende ; aratakarwa n'ibyishimo ati «Nimuze murebe uko Ingogo asigaye angana!»

Ati «Mbese mwana wanjye abaraye Rwantambi ni uko musa !» Abari aho baraseka bumva ubudabagizi bw'uwo mukecuru.

Ni iby'ijambo rivugiwe mu rwenya rw'abahungu rero, babona umuntu wese ushonje inzara ndende, bati « Yaraye Rwantambi», cyangwa, bati «Uno muntu arasa n'uwaraye Rwantambi!»

Kurara rwantambi = Kumererwa nabi kubera umukokwe w'inzara n'inyota.